APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara.
Ouattara w’imyaka 25 y’amavuko yasinyiye ikipe y’ingabo z’u Rwanda nyuma y’uko avuye mu ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.
Uyu rutahizamu yakiniye andi makipe akomeye ndetse atwarana na yo ibikombe bitandukanye ku mugabane wa Afurika.
Aha twavuga nka AS Berkane yo muri Morocco yatwaranye na yo Igikombe cya CAF Confederations Cup, icyo gihe kandi yanatwaranye na yo ibindi bibiri by’imbere mu gihugu bya Throne Cup.
Uyu mukinnyi mu 2019 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso y’abatarengeje imyaka 20, ubu akaba ari umwe mu bakinira iki gihugu mu ikipe nkuru amaze gukinira imikino 15.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite amanota 31, ikarushwa atanu na Rayon Sports FC iyoboye.
Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari ifitanye na AS Kigali mu cyumweru gitaha.