Rutahizamu mushya wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yatangiye imyitozo mu gihe iyi kipe yitegura guhatanira itike y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/01/2025 APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’Intwari (Heroes Cup 2025).
Iyi myitozo yagaragawemo Umukinnyi mushya, Cheikh Djibril Ouattara wakoraga imyitozo ye ya mbere nyuma yo gusinyira iyi kipe y’ingabo.
Ni imyitozo kandi yakozwe n’Abakinnyi bose ba APR FC barimo n’abamaze iminsi barwaye nka Victor Mbaoma na Byiringiro Jean Gilbert ‘Tioté’.
APR FC izakina na AS Kigali umukino wa 1/2 uzaba kuwa gatatu tariki ya 28/01/2025 saa cyenda (3:00pm) izatsinda ikazahura ku mukino wa nyuma n’izaba yatsinze hagati ya Police FC na Rayon Sports.