APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Intwari (Heroes Cup 2025).
Ni imyitozo yakorewe i Shyorongi kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2025, ikaba yakozwe n’Abakinnyi bose ba APR FC uretse abatarakira neza imvune.
APR FC izahura na AS Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/01/2025 saa cyenda (3:00pm) umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.