Rurambikana hagati ya APR FC na AS Kigali

Saa cyenda zuzuye (3:00pm) rurambikana hagati ya APR FC na AS Kigali mu mukino wa 1/2 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’umunsi w’Intwari (Heroes Cup 2025).

Ni umukino APR FC yiteguye neza ndetse ukaza kugaragaramo Abakinnyi bayo bashya yongeyemo nk’amaraso mashya mu mikino yo kwishyura muri Rwanda Premier League.

Abo bakinnyi bitezwe ni Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, mu gihe Cheikh Djibril Ouattara we bitizewe neza ko aza gukina.

APR FC nitsinda uyu mukino izahura n’iza gutsinda hagati ya Police FC na Rayon Sports FC, umukino wa nyuma uzaba kuwa gatandatu tariki ya 01/02/2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top