Biri ku rundi rwego: APR FC yiteguye Kiyovu Sports (Amafoto)

APR FC yiteguye neza umukino uzayihuza na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/02/2025.

Uyu mukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League 2024-2025, ukaba uwa mbere mu yo kwishyura, APR FC izaba yakiriwe na Kiyovu Sports, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).

Imyitozo myiza kandi yo ku rwego rwo hejuru bakoze kuri uyu wa gatanu igaragaza neza ko biteguye gutangira imikino yo kwishyura batsinda, ukaba ari na wo mujyo abakinnyi biteguye gukomerezamo kugeza Shampiyona irangiye.

APR FC itangiye imikino yo kwishyura iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota 31 ikarushwa 5 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Tubibutse ko umukino ubanza wakinwe ari ikirarane, APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 bya Tuyisenge Arsene, Mahamadou Lamine Bah na Niyibizi Ramadhan.

Cheikh Ouattara yiteguye kwiyereka Abanyarwanda bamubonye n’abataramubonye neza mu mukino wa nyuma wa Heroes Cup ari ba wo wa mbere yakiniye ku butaka bw’u Rwanda
Ni rutahizamu Umutoza Darco Novic atezeho ibisubizo bizarushaho guha ibyishimo abakunzi ba APR FC
Lamptey utarahiriwe neza n’imikino ibanza na we yiteguye kwiyerekana afasha APR FC kurushaho kwitwara neza
Dauda Yousif ati ibyo mwabonye ni bike, biracyaza (aka wa muhanzi)
Dushinimana Olivier ‘Muzungu’ na we aratyaye
Sy Mamadou arakora iyo bwabaga ngo yongere yemeze ubushobozi bwe agaruke muri 11 babanza mu kibuga
Hakim Kiwanuka ngo ntacyo abakunzi ba APR FC barabona, bamwitege
Ruboneka Jean Bosco ngo arabaha imipira yayindi yirukanisha ab’ubuhanga budahagihe, abo byanze abyotsindire
Aliou Souane mu bwugarizi ngo bazamubaze igihe umupira uzaba ugeze kwa Nyezamu atawuhawe na bagenzi be ngo batangize umukino bundi bushya
Mugiraneza Froduard na we yiteguye guhamya ko ari we nomero 6 wa mbere mu Rwanda uyu munsi wa none
Lamptey na we arashaka guhamya ko ari we nomero ya mbere mu guhereza neza imipira ivamo ibitego
Denis Omedi aryohewe no kuba mu ikipe itanga ibyishimo
Nshimirimana Yunusu yiteguye kugoboka igihe rukomeye
Mugisha Gilbert na we ngo nta kwibeshya kurimo mu kuba ari umukinnyi uhoraho muri APR FC nk’uko bimeze mu ikipe y’igihugu Amavubi
Niyigena Clement yiteguye guhamya ko ari myugariro ushatse abandi muri Rwanda Premier League
Ushaka kuba rutahizamu mwiza ubyitoreza kuri myugariro mwiza cyane”
Mahamadou Lamine Bah na we yiteguye kwerekana ko ari we mukinnyi mwiza wo hagati kurusha abandi mu Rwanda
Urukuta’, ‘Mutekano’ ….andi mazina muyongereho muri comments ariko ni Thadeo Lwanga utuma ba myugariro batekana ba rutahizamu bakisanzura
Izamu ririnzwe n’abeza kurusha abandi, Ruhamyankiko Yvan akaba umwe muri bo n’ubwo ataragira umwanya uhagije wo gukina
Ishimwe Pierre aracyari wawundi watowe nk’umunyezamu wagize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2022-2023

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top