
Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 15 Gashyantare 2025 Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yasuye iyi kipe aho icumbitse azanye n’ubutumwa bw’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen MK Mubarakh.
Ubwo yaganirizaga abagize iyi kipe Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yongeye kubibutsa ko bagifite byinshi byo gukora bibageza ku gikombe.
Yagize ati: aho shampiyona igeze ntawe mugomba kujenjekera haracyari byinshi musabwa gukora kuko twese tuzi APR FC icyo ari cyo, nkuko mu birango byacu bibisobanura neza harimo intsinzi iyo ntsinzi niyo tubakeneyeho kandi muri kubyerekana mu mikino yose mukina, murebe ikipe tugiye guhura nayo mwumve ko amanota atatu agomba gutaha kandi nziko ntakibananira kuko murashoboye.

Chaiman wa APR FC yanazanye ubutumwa bwa CDS General MK Mubarakh, bubashimira ku igikombe cy’intwali batwaye ndetse anabibutsa ko champiyona ikiri ndende bagomba kutibeshya ngo bagire aho batakaza, abibutsa ko amahame ya APR kuva ibayeho irangwa ni intsinzi, aboneraho no kubifuriza intsinzi ku munsi w’ejo.










