
Abakinnyi ba APR FC bahigiye gusezerera Gasogi United yatumye badaha ibyishimo abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro riheruka.
Abakinnyi ba APR FC babihigiye mu myitozo bakoze kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/03/2025 bitegura umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro (Peace Cup 2025).
Imyitozo yakozwe mu mwuka mwiza nk’ibisanzwe, morali ari yose mu bakinnyi mu buryo butanga icyizere cyuzuye.
APR FC igiye kwakira Gasogi United mu mukino wo kwishyura ifite impamba y’igitego 1 dore ko iyi kipe y’ingabo yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.
Aya makipe yombi arahura mu mukino wo kwishyura uba kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/03/2025, mu gihe mu mikino aheruka gukina ya Rwanda Premier League APR FC yari yatsinze Police FC ibitego 3-1, Gasogi United inganya na Rayon Sports 0-0.



















