APR FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, ihita ihanantura abiyitaga ko bakomeye bava ku ntebe bari bamaze igihe bicayeho, yisubiza umwanya wa yo wa mbere.
Ni nyuma y’imikino y’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/4/2025.
APR FC yari ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri yari yasuye Bugesera FC ku kibuga cyayo i Nyamata, ibasha kwitwara neza iyihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 11 w’umukino.
Ni mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere, inawumazeho igihe, yari yasuye Marine FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ibyo byatumye APR FC ihita yicara ku ntebe y’icyubahiro nyuma yo kwisubiza umwanya wa mbere aho ifite amanota 48, ikarusha Rayon Sports inota rimwe.







