Amakipe y’abato ya APR FC yegukanye ibikombe bitatu muri bine byahatanirwaga mu irushanwa Urubuto Community Youth Cup.
Ni irushanwa ryari rimaze amezi atanu rikinirwa mu Mujyi wa Kigali, rikaba ryarahuje amarerero 18 yigisha abana gukina umupira w’amaguru, rikaba ryarakinwe mu byiciro bya U-10, U-13, U-16 ndetse n’abakobwa ba U-16.
APR FTC yageze ku mikino ya nyuma mu byiciro byose, aho muri U-10 amakipe yayo yombi (APR FTC na Intare FTC) ari yo yahuye, maze APR itsinda Intare ibitego 4-1.
Mu batarengeje imyaka 13 (U-13), APR FTC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda DEBES FA ibitego 2-1.
Muri U-16, APR FTC yatsinzwe na Bayern Munich FA-Rwanda ibitego 0-3, iki kikaba ari cyo gikombe rukumbi itegukanye muri bine byahatanirwaga.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 16 (U-16), APR FTC yegukanye igikombe itsinze Don Bosco FTC ibitego 3-0.
Urubuto Community Youth Cup ni irushanwa ritegurwa n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru biyemeje guhuza imbaraga bagamije guteza imbere umupira w’amaguru.
Ibyo babikora babinyujije mu ihuriro bise PROJECT TEAM WORK riyobowe na Rwagasana Freddy na Ashraf Munyaneza “Kadubiri”, bagafatanya n’Ihuriro ry’abakiniye Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ mu ihuriro ryabo ’FAPA’ riyobowe na Murangwa Eugène.



















