APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura gukina na Police FC umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro.
Ni umukino uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/04/2025, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda (3:00pm).
APR FC nisezerera Police FC izahura n’izaba yatsinze hagati ya Mukura VS&L na Rayon Sports FC.


















