APR FC yanganyije igitego 1-1 na Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro.
Ni umukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/04/2025 guhera saa cyenda z’amanywa (3:00pm).
APR FC yari yakiriwe ni yo yabonye igitego mbere, cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri Penaliti ku munota wa 82 w’umukino.
Police FC yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 89 w’umukino maze amakipe yombi arangiza umukino anganya igitego 1-1.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuwa gatatu tariki ya 23/04/2025, ubwo APR FC izaba yakiriye Police FC kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa (3:00pm).





