APR FC irimo Abakinnyi babiri bashya yakomeje imyitozo yitegura Heroes Cup n’imikino ya Shampiyona itaha.
Ni imyitozo yakozwe kuri uyu wa mbere tariki ya 20/01/2025, ikaba yakorewe kuri sitade Ikirenga i Shyorongi.
Abakinnyi babiri bashya ba APR FC, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakoranye n’abandi imyitozo.
APR FC izakina na AS Kigali umukino wa 1/2 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’intwari (Heroes Cup), uyu mukino ukazabera kuri Kigali Pele Stadium ku itariki ya 28/01/2025.