Abayobozi bakuru muri RDF basuye APR F.C

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 3/12/2024 abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda basuye APR F.C aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abo bayobozi bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman wa APR F.C, Brig. Gen Deo Rusanganwa.

Ubwo basuraga iyi kipe y’Ingabo, abo bayobozi bakurikiranye imyitozo yakoraga, maze nyuma bafata umwanya baganiriza Abakinnyi n’abatoza.

Maj. Gen Vincent Nyakarundi aganiriza abakinnyi n’abatoza

Mu butumwa babagejejeho, abayobozi babwiye abakinnyi n’abatoza ko babari inyuma mu mikino iri imbere uhereye ku wo iyi kipe izahuramo na Police F.C kuri uyu wa gatatu tariki ya 4/11/2024.

Imyitozo aba bayobozi bakurikiye kugeza irangiye abakinnyi bayikoranye akanyamuneza, dore ko banatsinze umukino uheruka bari bakiriwemo na AS Kigali, ibyo bikanatanga icyizere cyo kwitwara neza muri uwo mukino ukurikiyeho bagiye gukina na Police FC.

APR F.C irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu aho izaba ihura na Police F.C, umukino ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda zuzuye (3:00pm).

Maj.Gen Alex Kagame yabasabye kwitwara neza.
Chairman wa APR F.C, Brig. Gen Deo Rusanganwa aganiriza abagize iyi kipe
Wari umwanya mwiza wo kumva impanuro
Team manager wa APR FC Maj. kavuna
Kapiteni wa APR F.C niyomugabo claude yijeje intsinzi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top