Amaso arabaha, akanyamuneza ni kose i Shyorongi mu mwiherero wa APR FC yitegura gukina na Muhazi United FC.
Ni umukino w’umunsi wa 10 wa Rwanda Premier League uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/11/2024 kuri Pele Stadium saa kumi n’ebyiri (6:00pm).
Imyitozo yakozwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/11/2024 ari na yo ya nyuma itegura uwo mukino iratanga icyizere cy’uko Abakinnyi bafite morale izatuma uyu mukino bawutsinda nta ngorane.