Amafoto: Barakataje mu kwitegura urugamba rwo gushaka atatu y’umunsi wa 10

N’abari mu ikipe y’ibihugu bagarutse mu myitozo, ngo intego ni amanota atatu y’umunsi wa 10 wa Rwanda Premier League.

Ni mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze kuri uyu wa kane tariki ya 21/11/2024 yitegura umukino uzayihuza na Muhazi United FC.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 10 wa Rwanda Premier League ukazakinwa kuwa gatandatu tariki ya 23/11/2024 saa kumi n’ebyiri (6:00pm) muri Kigali Pele Stadium.

Bamwe mu bakinnyi bari barajyanye n’ikipe y’ibihugu Amavubi muri Nigeria bagarutse mu myitozo ku mugoroba wo kuwa gatatu, ariko kuri uyu wa kane n’abari bataraza baje, hakaba hasigaye gusa Mamadou Sy na Thadeo Lwanga bari bagiye gukinira ibihuhu byabo.

Kugeza ubu umwuka ni mwiza ndetse n’ishyaka ni ryinshi, Abakinnyi bose bakaba bahigiye gushimisha abakunzi ba APR FC babaha Intsinzi.

Icyakora ntibabigeraho bonyine, ari na yo mpamvu basaba buri wese mu muryango wa APR FC kubigoramo uruhare, akaza kubashyigikira kuva umukino utangira kugeza urangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top