Amafoto – Mu myitozo bahigiye gusezerera Gasogi United

Abakinnyi ba APR FC bahigiye gusezerera Gasogi United yatumye badaha ibyishimo abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro riheruka.

Abakinnyi ba APR FC babihigiye mu myitozo bakoze kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/03/2025 bitegura umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro (Peace Cup 2025).

Imyitozo yakozwe mu mwuka mwiza nk’ibisanzwe, morali ari yose mu bakinnyi mu buryo butanga icyizere cyuzuye.

APR FC igiye kwakira Gasogi United mu mukino wo kwishyura ifite impamba y’igitego 1 dore ko iyi kipe y’ingabo yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Aya makipe yombi arahura mu mukino wo kwishyura uba kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/03/2025, mu gihe mu mikino aheruka gukina ya Rwanda Premier League APR FC yari yatsinze Police FC ibitego 3-1, Gasogi United inganya na Rayon Sports 0-0.

Ntidushaka kumva ibyo kudatsinda byinshi Gasogi United……….
Kwitonda Alain ‘Bacca’ ni umwe mu bababajwe ubushize no gusezererwa na Gasogi United muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro
Rutahizamu Cheikh Ouattara ahagaze bwuma
Mahamadou Lamine Bah na we ameze neza
Hakim Kiwanuka na bagenzi be morali ni yose
Pavelh na we ameze neza
Rutahizamu Mamadou Sy
Ishimwe Pierre amaze iminsi yitwara neza mu mikino amaze gukina, ngo yiteguye gukomereza aho
Victor Mbaoma ukirwana no kongera gutyara nyuma y’imvune yatumye amara igihe kirekire adakina
Mugisha Gilbert yiteguye guha ibyishimo abakunzi ba APR FC
Abakinnyi bahigiye gusezerera Gasogi United
Dushimimana Olivier ‘Muzungu’
Lamptey na we ari tayari
Ruboneka Jean Bosco ameze neza cyane
Denis Omedi na Dauda Yussif bitoza ibyo bazakora
Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ yiteguye gukora byose nk’umukinnyi wo ku rwego mpuzamahanga
Niyibizi Ramadhan na we yibuka neza ibyababayeho umwaka ushize, barashaka guhorera abafana
Umutoza Darco Novic yaberetse amayeri yose ashoboka yatuma bagera ku byo bifuza
Bati uko byamera kose nyuma y’umukino inkuru yo kubara izaba ari nziza
#TURINTARE

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top