
Akanyamuneza ni kose, ndetse inseko ubabonana mu myitozo irabisobanura neza ko gushidikanya gukwiye kuba ntako kuko intsinzi igomba gutaha mu ikipe y’ingabo.
Imyiteguro ya nyuma APR FC yayikoze kuri uyu wa kane tariki ya 13/03/2025, ikaba yabereye ku Ikirenga Stadium i Shyorongi.
Ni imyiteguro yibanze ahanini ku myitozo igamije gufasha Abakinnyi kugumana ibitekerezo nziza zizatuma babasha gushyira mu bikorwa neza ibyo bitoje.
APR FC irakirwa na Gasogi United FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League 2024-2025.
Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/3/2025 guhera saa cyenda (3:00pm).



















