Amaze guca uduhigo twinshi kurusha abandi muri Stade Amahoro ivuguruye

Umukinnyi wa APR FC ni we rukumbi umaze kwinjiza ibitego mu mazamu yombi kakaba kamwe mu duhigo amaze kwesa muri Stade Amahoro ivuguruye.

Uwo ni Mugisha Gilbert ufite uduhigo yisangije, ku buryo ubu ari we nyenyeri ya Stade Amahoro ivuguruye.

Agahigo ka mbere yesheje ni uko byibuze buri mukino wahakiniwe, yabanje mu kibuga, aka gahigo ko agasangiye na benshi mu bo bakinana muri APR FC.

Ni we watsinze igitego cyafashwe nk’icyanaguye Stade Amahoro ivuguruye, akaba yaragitsinze Police FC ku munota wa 12 w’umukino wo gutaha iyi Stade wakinwe ku itariki ya 1/7/2024, ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Agahigo ka kabiri ka Mugisha Gilbert muri Stade Amahoro ni uko ari we kugeza ubu wabashije gutsinda ibitego mu mazamu yombi.

Aka kagendana no kuba ari na we urusha abandi Umubare w’ibitego muri iyi Stade, aho muri bitatu bimaze kuyitsindirwamo amaze gutsindamo bibiri, dore ko icya gatatu ari icya Ruboneka Jean Bosco.

Akandi gahigo agasangiye na bagenzi be muri APR FC, kuko kugeza ubu nta yindi kipe irabasha gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Stade Amahoro.

Ibi kandi bijyana no kuba nta mukinnyi wo mu yindi kipe itari APR FC urabasha kwinjiza igitego muri Stade Amahoro ivuguruye.

Kuba Pavelh Ndzila ari we munyezamu umaze gukina imikino myinshi (3) muri Stade Amahoro ivuguruye kandi akaba atarinjizwa igitego na byo ntitwabirenza ingohe, aho undi munyezamu wahakiniye ntiyinjizwe igitego ari uwakinnye umukino umwe, uwo akaba atari no mu barimo gukina Rwanda Premier League.

Ibi ni nyuma y’uko hamaze gukinirwa n’amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC na Azam FC yo muri Tanzania.

Umutoza Darco Novic amushimira ubwo yari asimbuwe mu mukino APR FC yatsinzemo Azam FC ibitego 2-0
Yishimira igitego cyatumye yesa utundi duhigo twiyongera ku kuba ari we waganuye amazamu ya Stade Amahoro
Mugisha Gilbert ni we umaze guhirwa kenshi na Stade Amahoro ivuguruye
Abafana na bo bashimwa umutahe wabo mu kwesa imihigo kwa APR FC
Nta gushyidikanya ko ari we umaze gufasha kenshi bagenzi be guha abafana ibyishimo
Igitego cye cya kabiri muri Stade Amahoro kikaba cyari icya kabiri cya APR FC itsinda Azam FC yahise agitura abari babukereye gushyigikira iyo kipe yo muri Tanzania yatashye yimyiza imoso

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top