Abayobozi ba APR FC basangiye Noheli n’abakinnyi, Abatoza n’abandi bakozi bose ndetse n’abahagarariye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo banifurizanya umwaka mushya muhire.
Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 15/12/2024, ukaba witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo zu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. MK Mubarakh ari na we wari Umushyitsi mukuru.
Mu ijambo rye, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC guhera ku Muyobozi w’icyubahiro, Gen MK Mubarakh udahwema kubaba hafi mu gihe abonye umwanya.
Yanashimiye abakunzi ba APR FC, aboneraho kubasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo, anabizeza ko bazakokeza kubaha ibyishimo.
Umutoza Darko Novic na we yunze mu rya Kapiteni we, ashimira abayobozi APR FC bateguye uwo munsi wo gusangira, aboneraho no kwifuriza amahirwe abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Umuyobozi w’abafana ba APR FC Col (Rtd) Ruzibiza Eugene na we yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bubazirikana bukabatumira mu gusangira bifurizanya Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire.
Yanashimiye abakinnyi bamaze iminsi babaha ibyishimo, abizeza ko na bo bahari kandi ko kubashyigikira ari yo ntego.
Mu ijanbo rye, Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yatangiye asobanura impamvu y’uwo munsi, aho yavuze ko ari ugusangira bifurizanya Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2025.
Yakomeje ashimira Abayobozi bakuru ba APR FC guhera ku bayobozi ba Minisiteri y’ingabo, anashimira cyane Umuyobozi w’icyubahiro, Gen. MK Mubarakh ndetse na ASCB uburyo badahwema kuba hafi y’ikipe buri gihe uko babonye umwanya.
Yanashimiye kandi abakunzi ba APR FC bahora bashyigikira ikipe yabo, abasaba gukomeza kuyiba hafi kuko ari izindi mbaraga ziyongera ku zo Abakinnyi baba bafite mu kibuga.
Chairman yashimiye ubwitange bw’abakozi ba APR, abatoza ndetse n’abakinnyi abibutsa ko urugumba rwo gushaka ibikombe rugikomeje.
Ubwo yafataga umwanya ngo abagezeho ubutumwa bw’umunsi, Gen. MK Mubarakh yashimiye abitabiriye ibirori, yibutsa ko APR FC itarangiye neza shampiyona nk’uko byari bisanzwe, ariko ko aho biri birimo gutanga icyizere.
Yakomeje yibutsa ko umukinnyi uwo ari we wese yatsinda igitego bitagombeye kuba ari we ikina ari rutahizamu gusa.
Yakomeje agira ati “Nk’uko Chairman yabivuze, ko turi hano kugira ngo dusangire Noheli tunifurizanye umwaka mushya muhire, nongere mbibutse ko intego ari ibikombe kandi kubigeraho ni ugutsinda umukino ku wundi, kandi ibitego birenze kimwe.”
Yasoje yifuriza amahirwe abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu, ababwira ko intego ya mbere ya APR FC ari ukurera ikipe y’igihugu.