APR FC idafite bamwe mu bakinnyi bayo iripima na Mukura VS&L

APR FC idafite bamwe mu bakinnyi iripima na Mukura VS & L mu mukino wa gicuti.

Ni umukino uza kuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/9/2024, ukabera kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda (3:00pm).

APR FC irakina na Mukura VS & L idafite benshi b’inkingi ya mwamba, bakaba bari mu ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Libya i Tripoli.

Hari kandi na Pavelh Ndzila na Mamadou Sy bahamagawe mu makipe y’ibihugu bakomokamo.

Igihe imikino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba imaze gukinwa, APR FC izahita ikina na Pyramids FC umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top