APR FC irahatana na Kiyovu Sports yahigiye kwiyunga n’abafana

APR FC irakirwa na Kiyovu Sports yahigiye kwiyunga n’abafana ikava mu makipe afite ibyago byo gusubira mu cyiciro cya kabiri.

APR FC irakina uyu mukino ishaka amanota atatu kugirango ikomeze intego yayo yo kudatakaza n’umumwe mu mikino yo kwishyura, ibyo bikayongerera amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe.

Iyi kipe y’ingabo iraba ifite Abakinnyi bose bashya yongeyemo ngo bakine guhera iyi mikino yo kwishyura, gusa bamwe mu bo isanganywe bakaba batari bugaragare kubera uburwayi.

APR FC itangiye imikino yo kwishyura iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 ikarushwa amanota 5 na Rayon Sports ya mbere by’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona.

Ku itariki ya 11/12/2024 ni bwo hakinwe umukino ubanza, APR FC itsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0, ukaba wari ikirarane cy’umunsi wa 4 wa Rwanda Premier League

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top