APR FC U-17 yatsinze Real Moon FC ibitego 7-1 ku munsi wa kabiri wa FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17.
Ni umukino wabereye i Shyorongi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/11/2024 saa Saba z’amanywa (1:00pm).
Uburyo APR FC U-17 yatangiye umukino byagaragazaga neza ko Real Moon FC igiye gutsindwa byinshi.
Ntibyanatinze koko APR FC U-17 yahise ibona ibitego bibiri hakiri kare cyane, ibona gukina ituje.
Gutsinda uyu mukino wa kabiri byatumye APR FC U-17 ikomeza kuyobora itsinda iherereyemo n’amanota 6/6 ikaba izigamye ibitego 14 dore ko mu mikino yombi imaze kwinjiza ibitego 16 ikinjizwa 2.
Abakobwa bo biteganyijwe ko bazakina umukino wabo wa kabiri kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, bakazaba bakiriwe na Muhazi United WFC.



