APR FC yageneye ubutumwa bw’ihumure abakunzi bayo bakoze impanuka

Ubuyobozi bwa APR FC bwageneye ubutumwa bw’ihumure abakunzi b’iyi kipe y’ingabo bakoze impanuka ubwo bari berekeje i Dar es Salaam.

Ubuyobozi bwa APR FC bwihanganishije abo bakunzi bayo bakoze impanuka, yifuriza abakomeretse gukira.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 14/8/2024 ni bwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bafashe urugendo berekeza muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo izahakinira umukino wa mbere wo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ubwo imodoka barimo yari irenze i Rugende, yagonganye n’ikamyo maze hakokereka abantu batanu, barimo babiri bakomeretse cyane ariko bidakabije.

Abakomeretse bose barimo n’abakunzi ba APR FC bahise bajyanwa kwa muganda, uwakomeretse cyane ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, mu gihe abandi bakorewe ubutabazi bw’ibanze maze barataha.

APR FC yo izahaguruka i Kigali yerekeza i Dar es Salaam kuwa gatanu tariki ya 16/8/2024, ikazahakinira na Azam FC ku cyumweru tariki ya 18/8/2024 saa kumi n’ebyiri y’umugoroba (6:00pm) ku isaha ya Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top