
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/02/2025 Ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, cyari kiyobowe na Chairman, Brig.Gen Deo Rusanganwa.
Ikiganiro cyibanze ku gusobanura imibereho ya APR FC, aho abanyamakuru banabajije ibibazo bitandukanye.
Benshi mu babajije bibanze ku bijyanye n’Abakinnyi baherutse gutandukana na APR FC, abakozi bahinduriwe inshingano, imibanire y’abakinnyi b’abanyarwanda n’abanyamahanga, ndetse n’umusaruro w’Umutoza.
Ku bakinnyi baherutse gutandukana na APR FC, Chairman yasobanuye ko Umutoza yabagaragarije urwego bariho, maze hashingiwe ku kuba bataza muri 11 babanzamo kandi bahembwa menshi, Ubuyobozi bwanzura kuganira na bo maze baratandukana ku bwumvikane.

Ku bijyanye n’abakozi, Chairman yasobanuye ko nta mukozi wirukanywe, ko ahubwo bahinduriwe inshingano, bagashyirwa mu myanya batanga umusaruro wisumbuyeho.
Ku bijyanye n’imibanire y’abakinnyi, Umutoza Darco Novic yasobanuye ko ari nta makemwa, Chairman arabishimangira ndetse anatanga urugero rw’uko mu mukino wa 1/2 muri Heroes Cup, ubwo APR FC yari ibonye penaliti, Mugisha Gilbert yafashe umupira bamwe bazi ko ari we ugiye kuyitera, maze ahita awuhereza Denis Omedi. Ibi kandi byakwibutsa ko mu mukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Police FC na bwo Ruboneka Jean Bosco yafashe umupira nk’ugiye gutera penaliti ahita awuhereza Mamadou Sy n’ubwo atagize amahirwe yo kuyinjiza.
Ku bijyanye n’Umusaruro w’Umutoza, Chairman yasobanuye ko hataragera ko yakorerwa isuzuma, cyane ko ibikubiye mu masezerano ye bitaradogera ku rwego bishyirwaho mu itangazamakuru, dore ko kugeza ubu icyizere cyo gutwara ibikombe no kuzasohokera u Rwanda kandi APR FC ikagera kure kigihari cyose.

Asoza, Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa yashimiye abanyamakuru , ati “Twishimye kuba hamwe namwe abanyamakuru, mufite byinshi mumariye siporo muri rusange atari umupira w’amaguru gusa, mutatangaje abanyarwanda ntibamenya ibyabaye.”
Ikiganiro cyasojwe abanyamakuru banyuzwe kandi bishimiye ibisubizo bahawe.








