APR FC yakomeje imyitozo yitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League 2024/2025, igomba gukina na Bugesera FC.
Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2024 saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30pm) kuri Kigali Pele Stadium.
Iyi kipe y’ingabo igiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsinda Muhazi United FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wakiniwe kuwa gatandatu tariki ya 23/11/2024.
