Nyuma yo gutsinda no gusezerera Azam FC mu ijonjora ry’ibanze, APR FC ikomeje imyitozo yitegura iyo zizahura mu cyiciro gikurikiyeho.
Kuwa gatandatu tariki ya 24/8/2024 ni bwo APR FC yatsinze Azam FC ibitego 2-0, iyisezerera ityo ku bitego 2-1 hateranyijwe imikino yombi y’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Nyuma y’ako kazi katoroshye, abakinnyi bahawe akaruhuko maze basubukura imyitozo kuwa kabiri tariki ya 27/8/2024, mu gihe abahamagawe mu makipe y’ibihugu bo bitabiriye maze bajya mu mwiherero kuwa mbere.
Kuri uyu wa gatatu rero na bwo imyitozo yakomeje, ikaba irimo kubera ku kibuga iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yitorezaho cya Ikirenga Stadium i Shyorongi.
Kugeza ubu abakinnyi bose batari mu ikipe y’igihugu barimo gukorana ingufu, ndetse bakaba bateganyirijwe n’imikino ya gicuti izabafasha gukomeza kuba ku rwego rimwe n’urw’abari mu makipe y’ibihugu byabo.
APR FC iritegura gukina na Pyramids FC mu mikino y’ijonjora rikurikiyeho, umukino ubanza ukaba uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku itariki ya 14/9/2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).