APR FC yakoreye imyitozo imbere y’Abayobozi i Rubavu

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi yakurikiranye imyitozo APR FC yakoreye i Rubavu.

Ni imyitozo yakozwe ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 25/04/2025, ari na wo munsi APR FC yageze mu Karere ka Rubavu aho izakinira na Rutsiro FC.

APR FC yajyanye abakinnyi bayo bose i Rubavu, ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho.

Yari imyitozo yo ku rwego rwo hejuru, ikagaragaza ko biteguye neza kandi bigatanga icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino w’ingenzi.

Ni imyitozo yakurikiranwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe na Brig Gen Stanislas Gashugi Umukuru w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force (SOF).

APR FC izakirwa na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League 2025 uzakinirwa kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/04/2025 saa cyenda (3:00pm).

APR FC igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho irushwa inota rimwe (1) na Rayon Sports ya mbere.

Maj.Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka na Brig.Gen Stanislas Gashugi Umuyobozi wa SOF

Afande ACOS, Maj Gen Vincent Nyakarundi
Brig. Gen Stanislas Gashugi Umuyobozi wa Special Operations Forces (SOF)
Maj. Kavuna, Team Manager wa APR FC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top