APR FC yakoze ibyo abafana bari bayitegerejeho (Amafoto)

APR FC yakoze ibyo abafana bari bayitegerejeho, ubwo yatsindaga Azam FC ibitego 2 – 0 ikayisezerera mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo.

Inkuru mu mafoto:

Abakinnyi ba APR FC bari bafite ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru
Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba ari Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen. MK Mubarakh Muganga yari yaje kubashyigikira
Ruboneka Bosco yafunguriye amazamu igihe abafana bari babikeneye
Hari bamwe bahaga Azam FC amahirwe menshi gusumbya APR FC
Abafana babaye inyuma y’ikipe yabo kuva mbere y’umukino kugeza urangiye
Niyomugabo Claude na bagenzi be basaga n’abari bariye amavubi
Nk’ibisanzwe Pavel yagize umukino mwiza n’ubwo akazi katamubanye kenshi kubera ko APR FC yarushije Azam FC bigaragara
Chairman, Col. Richard Karasira yari yijeje abafana ko APR FC izabibakorera
Lamptey wari wagiye mu kibuga asimbuye ntiyahaye agahenge ubwugarizi bwa Azam FC
Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert ni bo bashenguye Azam FC batuma iva i Kigali yimyiza imoso
Abakunzi ba APR FC bishimira Intsinzi hamwe na Chairman
Mamadou Sy n’ubwo atatsinze igitego ariko yakoze akazi gakomeye kafashije APR FC kwegukana intsinzi
Mugisha Gilbert yishimira igitego cye cya kabiri muri Stade Amahoro ivuguruye, kikaba n’icya kabiri cya APR FC muri uyu mukino
Byari ibyishimo ntangere
Igitego cya Mugisha Gilbert bagituye abari baje gushyigikira Azam FC
Buri wese yagaragaje ibyishimo mu buryo bwe
Niyomugabo Claude arimo kuryoherwa ibyishimo by’abafana
Abafana bakoze akazi kabo uko bikwiye na bo
Umutoza Darco Novic ashimira Mugisha Gilbert wari uvuye mu kibuga asimbuwe
Si kenshi abakinnyi ba Azam FC bashoboraga kwambura umupira aba APR FC
Victor Mbaoma akinjira mu kibuga asimbuye yahise akinirwa nabi kuko umukino wari hejuru
Abafana n’iriya kipe bari baje gutera ingabo mu bitugu Azam FC ngo isezerere APR FC ariko byarangiye bakubiswe ahababaza
Mamadou Sy ahanganiye umupira n’abakinnyi ba Azam FC
Ruboneka yinjije igitego ku mupira wari uhinduwe na Niyomugabo Claude
Lamine Ba yari yabazonze
Ubwo Lamptey yari agiye kwinjira mu kibuga ku munota wa 66
Mamadou Sy yaridagaduye mu b’inyuma ba Azam FC batari bagize icyo byamutwaye cyane usibye kunyuzamo bakamukinira nabi
Niyomugabo Claude wari ubayoboye
Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yari yijeje abafana rwose ko APR FC izatainda kandi igaseserera Azam FC agendeye ku byo yabonye mu mukino ubanza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top