APR FC yatsinze Muhazi United FC igitego 1-0 ibona amanota atatu y’ingenzi ku munsi wa 10 wa Rwanda Premier League.
Ni umukino APR FC yakiriye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/11/2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).
APR FC yatangiye umukino igaragaza ko ishaka gutsinda, aho yahererekanyaga neza umupira ari na ko isatira izamu rya Muhazi United.
Icyakora amahirwe yo kuboneza umupira mu rushundura yakomeje kubura, aho imipira imwe yagarurwaga n’umutambiko nk’uwatewe na Victor Mbaoma.
Umukino waje guhinduka ku munota wa 39 ubwo Mugiraneza Frodouard yinjizaga igitego, ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Muhazi United yakomeje kurwana no kwishyura igitego ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri na cyo cyatangiye APR FC ihererekanya umupira neza n’ubwo Muhazi United na yo yanyuzagamo igasatira ngo yishyure igitego.
Umukino waje kurangira nta gihindutse, iyi kipe y’ingabo yegukana amanota atatu y’umunsi wa 10.