APR WFC yanganyije n’Inyemera WFC

Nyuma yo kunganya na AS Kigali WFC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ishize, APR WFC yanganyije 0-0 na Inyemera WFC yabaye iya gatatu.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2024, ukaba wabereye kuri Stade Kamena.

Umukino watangiye APR WFC ihererekanya neza umupira kandi igasatira cyane, dore ko yari inyotewe gutsinda ngo ibashe gukura amanota ku makipe yarangirije ku myanya myiza muri Shampiyona ishize.

Icyakora kuboneza umupira mu rushundura byakomeje kugorana n’ubwo imipira imwe n’imwe yagaruwe n’umutambiko w’izamu, nk’umuterekano watewe na Bayisenge Rahab ku munota wa 27 n’uwatewe na Akimana Marthe ku munota wa 38.

Byatumye igice cya mbere kirangira bikiri 0-0 dore ko Inyemera WFC yakinaga yorwanaho ariko ikanyuzamo na yo igahererekanya ikanasatira itunguranye.

Igice cya kabiri cyarangiye mu buryo busa n’ubwo icya mbere cyarangiyemo, APR WFC yakomeje kubuza Inyemera WFC amahwemo ariko kuboneza mu izamu bikanga.

Iki gice cyo ntabwo ba myugariro n’Umunyezamu ba APR WFC bakigizemo akazi kenshi kuko umupira wakiniwe ahanini mu gice cy’ikibuga cyo mu ruhande rw’Inyemera FC.

Nyuma y’uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego burimo n’inshuro eshatu umupira wagaruwe n’umutambiko nk’umupira watewe na IHIRWE Regine ku munota wa 62, uwa Izabayo Clemence ku munota wa 70 n’uwa Ukwishaka Zawadi ku munota wa 84, byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

APR WFC izagaruka mu kibuga ku itariki ya 19/10/2024 ikina na Bugesera WFC, umukino ukazabera kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye.

Umuyobozi w’ingabo za Diviziyo ya 4, Maj. Gen. Vincent Gatama ni umwe mu bakurikiye uyu mukino
APR WFC yabanje mu kibuga
APR WFC itangiye kwishyushya

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top