APR FC yasezereye AS Kigali mu irushanwa ry’Ubutwari

APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 iyisezerera mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’umunsi w’Intwari (Heroes Cup 2025).

Ni mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kabiri tariki ya 28/01/2025.

APR FC yatangiye ikina imipira migufi nk’ibisanzwe igahererekanya neza biryoheye ijisho n’ubwo kugera ku izamu rya AS Kigali byabanje kugorana.

N’ubwo gusatira kutari kwinshi ariko AS Kigali yo yari yahisemo gukina yugarira ngo ijye ihengera isatire itunguranye, ibi byanayifashije kuba ari yo ihusha uburyo bwa mbere bwashoboraga kubyara igitego, icyo gihe hari ku munota wa 8.

Byakomeje bityo kugeza ubwo igice cya mbere cyarabgiraga bikiri 0-0 hagati y’amakipe yombi.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC irusha cyane AS Kigali, ndetse ikarushaho kwerekana inyota y’igitego.

Ku munota wa 57 APR FC yasatiriye maze imbere y’izamu Mahamadou Lamine Bah atera ishoti maze myugariro wa AS Kigali agaruza akaboko umupira Umusifuzi atanga penaliti ya APR FC yahise yinjizwa neza na Denis Omedi.

Igitego APR FC yari ibonye nticyatumye yirara ahubwo yakomeje gushaka ikindi ariko bikanga.

Umutoza Derco Novic yaje gufata icyemezo akuramo Mahamadou Lamine Bah, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi maze yinjiza Dushinimana Olivier ‘Muzungu’, Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan.

Ibi byongereye ibyago kuri AS Kigali yarimo itwana no kwishyura, ahubwo ku ikosa ryakorewe Dushinimana Olivier ‘Muzungu’ ahagana muri koroneri ku iruhande rw’ibumoso bw’izamu rya AS Kigali, Niyibizi Ramadhan yarihannye neza cyane umupira uhita ujya mu rushundura, kiba igitego cya kabiri.

AS Kigali yakomeje kugerageza ariko ubwugarizi bwa APR FC bwari buhagaze neza maze umukino urangira ari ibitego 2-0.

APR FC izahura na Police FC ku mukino wa nyuma uzakinirwa muri Stade Amahoro kuwa gatandatu tariki ya 01/02/2025.

Iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’ubumwe bw’abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top