APR FC yasubiriye Kiyovu Sports

APR FC yasubiriye Kiyovu Sports, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/02/2025.

Wari umukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League, ukaba uwa mbere mu yo kwishyura.

APR FC yatangiye umukino nk’ikipe nkuru, dore ko yanahabwaga amahirwe gutsinda uyu mukino kurusha Kiyovu Sports.

Icyakora nyuma yo kudahirwa n’uburyo butandukanye yagerageje bwashoboraga kubyara ibitego, ibintu byaje guhinduka ku munota wa 11, ubwo Kiyovu Sports yanyuraga mu rihumye maze igafungura amazamu ki gitego cyinjijwe neza na Niyo David, umukinnyi mushya watijwe iyi kipe avuye mu INTARE FC.

APR FC yabaye Intare ikozwe mu jisho, ishyira ku nkeke Kiyovu Sports kugeza ubwo iyishyuye igitego ku munota wa 25 cyatsinzwe na Denis Omedi.

Ntibyaciriye aho kuko ikipe y’ingabo z’u Rwanda yiyemeje kudatakaza n’umwe mu mikino isigaje ya Rwanda Premier League, ibyo byatumye ikomeza gusatira Kiyovu Sports, inayitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 41 cyatsinzwe na Denis di na cyo.

Ibyo byatanze agahenge ku bakunzi ba Nyamukandagira, Abakinnyi bongera gutuza ariko bita cyane ku kugumana umupira nka bumwe mu buryo bw’ubwirinzi, ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ikina nta gihunga, ikomeza kuyobora umukino n’ubwo ibitego byo byakomezaga kutinjira mu izamu.

Umutoza Darco Novic yaje gusimbuza, akuramo Denis Omedi yinjiza Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, umukino ukomeza kugora Kiyovu Sports.

Mu gusimbuza bwa kabiri, Umutoza yakuyemo Cheikh Djibril Ouattara hinjira Mamadou Sy.

APR FC yaje kongera gukora impinduka bwa gatatu, havamo Mahamadou Lamine Bah na Dauda Yousif hinjira Niyibizi Ramadhan na Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, icyizere cy’amanota atatu kuri Kiyovu Sports gikomeza kuyoyoka.

Umukino wakomeje utyo, iminota isanzwe y’umukino irangira bikiri ibitego 2-1 hongerwaho itatu na yo itagize icyo ihindura.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top