APR FC yatsinze Kiyovu Sports itayibabariye (Amafoto)

APR FC yatsinze itababariye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa Rwanda Premier League.

Si byinshi byaranze igice cya mbere cy’umukino kuko Kiyovu Sports yakinaga yirwanaho mu APR FC yayimye umupira ishakisha igitego.

Icyakora kwima umupira Kiyovu Sports no guhererekanya imipira migufi kwa APR FC byajyaga kuyigiraho ingaruka ubwo ku munota wa 35, Claude Niyomugabo yaherezaga Umunyezamu Pavel Nzhila maze ntunlmugereho ugafatwa ba Nizigiyimana Abdoulkharim Makenzi utashoboye gutsinda icyo gitego.

Ayo ni yo mahirwe rukumbi Kiyovu Sports yabonye mu gice cya mbere, ibi ahubwo bikaba byabaye nko gukora Intare mu jisho.

Ku munota wa 43, aherejwe neza umupira na Mahamadou Lamine Bah, Tuyisenge Arsene yerekuye ishoti ariko Umunyezamu wa Kiyovu Sports yari ahagaze neza awushyira muri Koroneri.

Ayo mahirwe atahiriye Tuyisenge Arsene yatumye yongera kuyagerageza ku munota wa 45 ku mupira yaherejwe na Claude Niyomugabo maze ahita atsinda igitego cya mbere.

Bahise berekana iminota 4 y’inyongera, maze ubwo hari hasize ibiri (2) gusa, Tuyisenge Arsene yahereje umupira Mahamadou Lamine Bah acenga neza ahita aboneza umupira mu rushundura ku ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.

N’ubwo byakomeje kuba isibaniro imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, nta yindi mpinduka yabayeho, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri na bwo APR FC yimaga umupira Kiyovu Sports ari na ko inyuzamo igasatira, ariko amahirwe yo kuboneza mu rushundura ntabe menshi.

Ibyo byatumye Umutoza Darco Novic atangira gukora impinduka ku bakinnyi, aho yakuyemo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ akinjiza Kwitonda Alain ‘Bacca’ wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri uyu mwaka w’imikino.

APR FC yakomeje gusatira kenshi ariko igitego kikabura, maze Umutoza Darco Novic yongera gusimbuza, akuramo Tuyisenge Arsene na Mahamadou Lamine Bah yinjiza Mamadou Sy na Mugiraneza Frodouard.

Nyuma gato iyi mpinduka ibaye ni bwo Ramadhan Niyibizi yateraga ishoti rikomeye maze atsindira APR FC igitego cya 3.

Ubwo umukino wasatiraga umusozo hongeye gukorwa impinduka yari na yo ya nyuma, aho havuyemo Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert hakinjira Chidiebere Johnson Nwobodo na Ishimwe Jean René wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri uyu mwaka w’imikino.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho iminota itatu yabonetsemo amahirwe ubugira kabiri kuri APR FC n’inshuro imwe kuri Kiyovu Sports ariko apfa ubusa, bituma umukino urangira ari ibitego 3-0.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top