APR FC yatsinze yihanukiriye Musanze FC

Ibitego 4-0 ni byo APR FC yatsinze Musanze FC iyisezerera mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro 2024-2025.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025 ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro 2024-2025.

Uyu mukino APR FC yakiriyemo Musanze FC wabereye kuri Kigali Pele Stadium maze urangira umushyitsi azimaniwe ibitego 4-0.

Ni umukino APR FC yaje izi neza ko nta kosa ryo kwinjizwa igitego uko igomba gukora, ko ahubwo ari yo ifite umukoro wo gutsinda ibishoboka byose ngo ibashe gukomeza mu gikombe cy’Amahoro.

Ibi byatumye idatindiganya umukino umaze iminota mike utangiye, Mahamadou Lamine Bah yahise afungura amazamu.

Igitego cya Mahamadou Lamine Bah cyinjije neza APR FC mu mukino

Ibi ntabwo byari bihagije, Abakinnyi bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bashake ibindi bitego, ndetse ku munota wa 30, Ruboneka Jean Bosco yahise agitsinda ku mupira yaherejwe neza na Mamadou Sy.

Kugeza ubwo Musanze FC yari yabaye insina ngufi, dore ko umupira yawuhigaga mu kibuga ubutawubona, ariko ikanyuzamo ikihagararaho byanatumye igice cya mbere kirangira bikiri ibitego 2-0.

Igice cya kabiri APR FC yagitangiye isa n’irimo guha umwitangirizwa Musanze FC, kuko yabaye nk’igabanya gato umuvuduko irareka iyi kipe yarwanaga no kwishyura iridagadura.

Ibyo ntibyamaze kabiri kuko APR FC yahise yongera ifata ibyayo, iyobora umukino, ndetse Umutoza yongezamo ubwo yakuragamo Niyigena Clement na Byiringiro Jean Gilbert akinjiza Ndayishimiye Dieudonné na Nshimiyimana Yunusu.

Musanze FC yagerageje ibishoboka byose ariko byanze

Ibyo byatumye Musanze FC itongera kugoheka, ndetse iza kwinjizwa igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira muremure yahereje Mamadou Sy agerageza kuwufunga maze uridunda, umunyezamu wa Musanze FC agerageje kuwukubita ikiganza uhita winjira mu izamu.

Ntibyaciriyeho, Umutoza yongeye gusimbuza akuramo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka yinjiza Mugisha Gilbert na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.

Nyuma gato Umutoza Darco Novic yongeye akora impinduka, akuramo Ruboneka Jean Bosco yinjiza Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’.

Ibi na byo byatumye Musanze FC ikomeza kugorwa kugeza ubwo APR FC yayisatiraga ubititsa maze Niyomugabo Claude ahindurira neza umupira Mamadou Sy awinjiza neza mu rushundura kiba igitego cya kane.

Mamadou Sy yatsinze igitego cyiza cy’umutwe

Aha byasaga n’aho APR FC yari imaze kwizera intsinzi maze yongera gukina ihererekanya imipira migufi cyane cyane inyuma no hagati, umukino urinda urangira ari ibitego 4-0.

Nyuma yo gusezerera Musanze FC, APR FC izakina na Gasogi United muri 1/4 cy’irangiza iyi ikaba ari na yo yari yasezereye ikipe y’ingabo umwaka ushize iyitsinze kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu mikino yombi.

Lamine Bah na bagenzi be bishimira igitego
Denis Omedi yagoye cyane Musanze FC n’ubwo atigeze areba mu rushundura
Buri mupira Omedi yafataga watezaga ibibazo mu bwugarizi bwa Musanze FC
Mamadou Sy yari akumbuye igitego ni na yo mpamvu byamushimishije cyane kongera gutsinda
Lamine Bah na Ruboneka bo bari ku rundi rwego

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top