Ni amateka yisubiyemo, na cyane ko APR FC yavutse ku butwari bw’abo twizihiza none, baba abariho n’abatakiriho.
APR FC yaryoheje ibirori, yizihiza Ubutwari bw’abo tubureberaho neza, itsinda Police FC ku mukino wanyuma wo guhatanira icyo gikombe.
Ni umukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2025 kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yawutangiye irusha Police FC guhererekanya umupira neza, ndetse ishaka gutsinda n’ubwo amahirwe yo kwinjiza umupira mu rushundura yaburaga.
N’ubwo Police FC yagerageje kwihagararaho ndetse igakunda gusatira itunguranye, iminota yose y’umukino yarangiye ari 0-0, hongerwaho iminota 30 ya kamarampaka.
Iyi na yo si kinini yagaragaje n’ubwo ari yo Niyigena Clement yabonyemo ikarita y’umutuku, hari ku munota w’107 w’umukino.
Inyongera na yo yarangiye nta gihindutse, maze hiyambazwa penaliti ngo hamenyekane uweguka igikombe cy’ubutwari.
Aha ni ho APR FC yeretse igihandure Police FC, iyi kipe y’ingabo yinjiza penaliti zose maze ikipe y’abashinzwe umutekano w’abaturage yinjiza ebyiri zonyine.
APR FC yegukanye iki gikombe icyambuye Police FC yari yagitwaye umwaka ushize.