APR FTC yahiriwe n’umunsi mu Urubuto Community Youth Cup

APR FTC yahiriwe n’umunsi, mu kinino 6 yakinnye itsindamo 5 inganya 1.

Ni imikino y’umunsi wa gatanu ya URUBUTO COMMUNITY YOUTH CUP yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2024.

Mu itsinda rya mbere ririmo amakipe ya mbere ya APR FTC yari yakiriye Future Generation Academy y’i Nyamirambo.

U-10: APR FTC 4-1 Future Generation Academy
U-13: APR FTC 0-0 Future Generation Academy
U-16: APR FTC 2-1 Future Generation Academy

Mu itsinda rya kabiri ririmo amakipe ya kabiri ya APR FTC akina yitwa INTARE FTC yari yakiriye Shining Football Academy.

U-10: muri iki cyiciro INTARE FTC yahawe amanota 3 kuko Shining Football Academy itari ifitemo ikipe
U-13: INTARE FTC 3-1 Shining Football Academy
U-16: INTARE FTC 3-1 Shining Football Academy.

Urubuto Community Youth Cup ni irushanwa ryateguwe na Project Team Work, rikaba ririmo guhuza amarerero 20 yigishirizwamo abana gukina umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali, rikagira insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umupira w’amaguru w’ejo heza hazaza tuzigamira abana bacu.”

Ubwitabire si bwinshi ariko ababyeyi bamwe baza gushyigikira abana muri iri rushanwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top