APR WFC iratangirana na AS Kigali muri Shampiyona y’abagore

APR WOMEN FC (APR WFC) iratangira ikina na AS Kigali muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori.

Ni umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2024.

APR WFC igiye gukina umukino wa yo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’aho izamutse itwaye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibi yabigezeho nyuma y’imyaka 3 imaze yongeye kubaho, dore ko yahozeho ariko ikaza guseswa mu 2013.

APR WFC igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20 ariko yizeye guhangamura abigize ibihangange
Ukwishaka Zawadi umwe muri ba Rutahizamu beza u Rwanda rufite bakiri bato
Ku myaka ye 16, Uwase Fatina yizeye gutanga ibyo ashoboye ngo APR WFC itahane intsinzi
Ihirwe Regine, myugariro umeze neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top