APR WFC yanganyije na AS Kigali WFC mu mukino ufungura Shampiyona

APR WFC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino ufungura Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori.

Uwo mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2024 ukaba wabereye kuri Kigali Pele Stadium APR WFC yawutangiranye ishyaka ariko ikagorwa no gutindana umupira dore ko yakinaga n’ikipe imenyereye Shampiyona.

Ibyo byanatumye iyi kipe y’ingabo yinjizwa igitego cya mbere ku munota wa 13 cyatsinzwe na Umwariwase Dudja usanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Icyakora APR WFC ikinamo abakinnyi bakiri bato ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje gukina ishaka kwishyura, igice cya mbere kirinda kirangira itabigezeho.

Igice cya kabiri kijya gutangira, Umutoza Hertier AHISHAKIYE yakoze impinduka, akuramo NIRERE Egidia na Akimana Marthe yinjiza Izabayo Clemence na ABIMANA Laurence.

Ibi byatumye APR WFC itangirana imbaraga igice cya kabiri, ndetse bidatinze yahise yishyura igitego cyari yatsinzwe, icyo kwishyura kikaba cyatsinzwe na IHIRWE Regine.

Ibi byashyize ku gitutu AS Kigali yibwiraga ko irimo irakina n’ikipe y’abana itagira icyo iyitwara, icyakora byanayihiriye ihita ibona igitego cya kabiri na cyo cyatsinzwe na Umwariwase Dudja.

Icyo gitego cyongeye gukangura APR WFC yongera kotsa igitutu AS Kigali WFC bizakurangura inabashije kwishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na IHIRWE Regine kuri penaliti.

AS Kigali WFC yahize igitego cya gatatu birangira ikibuze nyamara ahubwo na APR WFC yashoboraga kukubona ariko iminota yose y’umukino irangira banganyije ibitego 2-2.

APR WFC izagaruka mu kibuga ikina n’Inyemera WFC umukino ukazabera kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye ku itariki ya 12/10/2024.

Rutahizamu Ukwishaka Zawadi na Sifa usanzwe ari Kapiteni w’Amabubi
Ihirwe Regine yatsinze ibitego byombi
Chairman wa APR FC yari yaje gushyigikira ikipe y’abari n’abategarugori y’umuryango ayoboye
Abatoza ba APR FC bari baje kwihera ijisho kandi batunguwe kandi banezezwa n’urwego abana n’abakobwa bagezeho
Nyuma y’umukino Chairman Col. (Rtd) Richard Karasira yagamieije abakinnyi arabashimira

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top