Author name: Philbert HAGENGIMANA

APR WFC yanganyije bwa kane mu mikino itanu ya Shampiyona

Ubwa kane mu mikino itanu, APR WFC yanganyije na Kamonyi WFC igitego 1-1, ikomeza kudatsindwa umukino n’umwe muri Shampiyona. Ni umukino w’umunsi wa gatanu wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/11/2024, ukaba wabereye kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye. Nk’ikipe itaratakaza umukino n’umwe n’ubwo ari bwo izamutse iva mu cyiciro cya kabiri kandi […]

APR WFC yanganyije bwa kane mu mikino itanu ya Shampiyona Read More »

APR FTC n’INTARE FTC batangiye neza Community Youth League

Abana bo mu irerero rya APR FC n’ab’INTARE FC batangiye neza mu irushanwa “Community Youth League” ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/11/2024. Ni irushanwa rizamara amezi atatu, rikaba rizahuza amakipe y’abana mu byiciro bitatu, bitoreza mu marerero 18 atandukanye mu Mujyi wa Kigali. Abo bana bazarushanwa mu byiciro by’abatarengeje imyaka 10

APR FTC n’INTARE FTC batangiye neza Community Youth League Read More »

Bagarutse, gahunda ni andi atatu muri Rwanda Premier League

Abakinnyi ba APR FC bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi bagarutse, intego ni ugutsinda umukino ukurikiyeho wa Rwanda Premier League. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/11/2024 APR FC yakoze imyitozo abakinnyi bose bahari, bakaba bitegura umukino w’umunsi wa 7 wa Rwanda Premier League uzayihuza na Gorilla FC. Ni nyuma y’uko abagera ku 8 bari

Bagarutse, gahunda ni andi atatu muri Rwanda Premier League Read More »

Abato ba APR WFC bitabiriye National Talent Week hamwe n’andi marerero y’icyitegererezo

Ikipe y’abato ya APR WFC hamwe n’andi marerero y’icyitegerezo bitabiriye National Talent Week iberamo n’irushanwa ryiswe “Best Student Athlete”. Ni gahunda y’umwiherero w’amakipe y’abato yateguwe na Ministeri ya Siporo yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Ukwakira ikazageza ku cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Huye na Gisagara, mu bigo nka

Abato ba APR WFC bitabiriye National Talent Week hamwe n’andi marerero y’icyitegererezo Read More »

Babiri ba APR FC bafashije Amavubi kwikura imbere ya Djibouti

Ibitego 3-0 byose byatsinzwe n’abakinnyi babiri ba APR FC ni byo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsinze iya Djibouti iyisezerera ityo mu ijonjora rya CHAN. Ni mu mukino w’ijonjora ribanziriza irya nyuma mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gihatanirwa n’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN). Uyu

Babiri ba APR FC bafashije Amavubi kwikura imbere ya Djibouti Read More »

APR FC yifatanyije n’abatuye Kacyiru mu muganda rusange (Amafoto)

Abakinnyi, abayobozi n’abakunzi na APR FC bifatanyije n’abaturage ba Kacyiru mu muganda rusange, aho bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/10/2024 Ikipe ya APR FC yakoze umuganda rusange hamwe n’abaturage ba Kacyiru. Ni umuganda wakozwe hatetwa ibiti ku Kacyiru ahahoze gare, ndetse na Nyarutarama ku kibuga cya Golf.

APR FC yifatanyije n’abatuye Kacyiru mu muganda rusange (Amafoto) Read More »

APR FC ikuye atatu y’ingenzi kuri Gasogi United

APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 iyikuraho amanota atatu ya mbere muri Rwanda Premier League. Ni mu mukino wari wasubitswe kuwa gatandatu tariki ya 19/10/2024 ukaba wasubukuwe kuri iki cyumweru tariki ya 20/10/2024. Umukino watangiye APR FC yiharira umupira ikarusha Gasogi United bigaragara n’ubwo uburyo bwabyara ibitego bwaremwe butari bwinshi. Kurusha Gasogi United kwa

APR FC ikuye atatu y’ingenzi kuri Gasogi United Read More »

Hatangajwe isaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubirirwamo

Rwanda Premier League yatangaje amasaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubukurirwaho. Ni umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 15, uhita usubikwa bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ry’uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Rwanda Premier League, uyu mukino urasubikurwa kuri iki cyumweru tariki ya 20/10/2024 saa kumi

Hatangajwe isaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubirirwamo Read More »

APR WFC yanganyije na Bugesera WFC mu mukino wayo wa gatatu

APR WFC yongeye kunganya ubwa gatatu mu mukino yakinnye na Bugesera WFC. Wari umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024. Umukino watangiye APR WFC igarahaza ko inyotewe gutsinda umukino wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Byatumaga ihererekanya umupira neza kuva inyuma ukagera

APR WFC yanganyije na Bugesera WFC mu mukino wayo wa gatatu Read More »

Scroll to Top