Babiri ba APR FC bafashije Amavubi kwikura imbere ya Djibouti

Ibitego 3-0 byose byatsinzwe n’abakinnyi babiri ba APR FC ni byo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsinze iya Djibouti iyisezerera ityo mu ijonjora rya CHAN.

Ni mu mukino w’ijonjora ribanziriza irya nyuma mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gihatanirwa n’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2024 ukabera muri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri, Amavubi yawujemo afite umwenda w’igitego watsinzwe mu mukino ubanza.

Ibi byatumye ikipe y’u Rwanda itangirira hejuru, byanayifashije guhita yinjiza igitego hakiri kare cyatsinzwe na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ku munota wa 11.

N’ubwo icyo gitego cyabaye nk’igikanguye Djibouti na yo ikagaruka mu mukino ntibyatumye Amavubi adohoka.

Yakomeje kotsa igitutu Djibouti ndetse ku munota wa 24, Ruboneka Bosco ahereza umupira Dushimimana Olivier, acenga neza ab’inyuma ba Djibouti, atera ishoti umupira ugarurwa n’urushundura, kiba kibaye igitego cya kabiri kuri we ndetse ari na cyo cy’Amavubi.

N’ubwo Djibouti yakomeje kurwana no kwishyura, ntibyayikundiye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Ni umukino wakurikiranywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema na Perezida wa FERWAFA Alphonse Munyentwari

Igice cya kabiri na cyo cyatangiye neza ku Amavubi ariko Djibouti yasaga n’iyahinduye uburyo bw’imikinire, byanayifashije kutinjizwa ibindi bitego, dore ko na yo yasabwaga byibuze kwishyura kimwe mu bitego yari yatsinzwe maze Amavubi akaba ashyizwe mu kaga.

Icyakora Amavubi yakomeje kwihagararaho, kugeza ubwo ku kazi gakomeye kakozwe na Mugisha Gilbert wahereje umupira Tuyisenge Arsene maze yinjiriza Amavubi igitego cya 3 ku munota wa 90 w’umukino.

Ibyo byatanze agahenge ku bari bashyigikiye Amavubi ariko bituma icyizere cy’abanya Djibouti kiyoyoka.

Umukino warangiye ari ibitego 3-0, bikaba 3-1 hateranyijwe imikino yombi, u Rwanda ruba rusezereye rutyo Djibouti.

Amavubi azagaruka mu kibuga akina n’izaba yakomeje hagati ya Soudan y’epfo na Kenya, ariko Kenya yo ikaba inasanganywe itike nka kimwe mu bihugu bizakira irushanwa rya CHAN.

Bashimiye Perezida wa Repubulika n’abanyarwanda muri rusange baje kibashyigikira

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top