Babiri ba APR FC mu babanje mu kibuga Amavubi atsinda Benin

Mugisha Gilbert na Niyigena Clement babanje mu kibuga mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzemo Benin ibitego 2-1.

Ni umukino w’umunsi wa 4 mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.

Uwo mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/10/2024 guhera saa kumi n’ebyiri.

Usibye abo kandi mu kibuga habanjemo Ntwali Fiacre wazamukiye muri Academy ya APR FC, Ombolenga Fitina, Manishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur na Nshuti Innocent bahoze ari abakinnyi ba APR FC, ndetse na Samuel Guelet na Kwizera Jojea.

Ruboneka Bosco wabanje ku ntebe y’Abasimbura yinjiye mu kibuga asimbuye Kwizera Jojea ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira.

Mu basimbura kandi harimo, Niyibizi Ramadhan, Niyomugabo Claude na we winjiye mu kibuga ku munota wa 90 asimbura Mugisha Gilbert.

Harimo na Byiringiro Gilbert na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC bo batageze mu kibuga ariko bakaba bamwe mu nkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu igiye guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), aho u Rwanda ruzakina na Djibouti mu cyumweru gutaha.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Amavubi yahise agira amanota 5/12 bikayishyira ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Nigeria ifite 7/9 na Benin ifite 6/12.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top