Babiri b’abanyamahanga n’umunani b’Abanyarwanda bahamagawe mu makipe y’ibihugu

Abakinnyi icumi (10) ba APR FC barimo abanyamahanga babiri bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo.

Mamadou Sy wo muri Mauritania na Pavelh Ndzila wo muri Congo Brazzaville ni bo bahamagawe b’avanyamahanga.

Ni mu gihe kandi Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”.

Amavubi amaze iminsi ibiri mu mwiherero aritegura gukina na Libya umukino uzabera i Tripoli kuwa gatatu tariki ya 4/9/2024 ndetse na Super Eagles ya Nigeria umukino uzabera muri Stade Amahoro ku itariki ya 10/9/2024.

Iyo mikino yombi ni iy’ijonjora mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba mu mwaka utaha wa 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top