Abakinnyi ba APR FC bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi bagarutse, intego ni ugutsinda umukino ukurikiyeho wa Rwanda Premier League.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/11/2024 APR FC yakoze imyitozo abakinnyi bose bahari, bakaba bitegura umukino w’umunsi wa 7 wa Rwanda Premier League uzayihuza na Gorilla FC.
Ni nyuma y’uko abagera ku 8 bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Djibouti ibitego 3-0 kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2024.
Umukino wa APR FC na Gorilla FC uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 03/11/2024 kuri Kigali Pele Stadium.













