Bagarutse mu myitozo ya APR FC, imyiteguro irarimbanyije

Abakinnyi bari baragiye gukinira Amavubi n’abandi bari bagiye gukinira ibihugu byabo bagarutse mu myitozo ya APR FC yitegura umukino w’ishiraniro.

Abakinnyi 10 barimo 8 b’Abanyarwanda na 2 b’abanyamahanga bagarutse mu myitozo bakubutse mu makipe y’ibihugu.

Basanze abandi mu myitozo ngo bafatanye kwitegura umukino w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uzayihuza na Pyramids FC.

Ni umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/9/2024, ukazabera kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri (6:00pm).

Abakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ni Ruboneka Bosco, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyibizi Ramadhan wari wasubiyeyo asimbura Dushimimana Olivier, hakaba na Mugisha Gilbert mu gihe abanyamahanga ari Pavelh Ndzila wa Congo Brazzaville na Mamadou Sy wo muri Mauritania.

Mugisha Gilbert umwe mu navuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yanganyirije na Libya iwayo ikananganya na Nigeria
Ishimwe Jean Rene yongewe ku rutonde asimbura Ismail Nshimirimana ‘Pitchou’
Niyigena Clement ni umwe mu bagarutse
Na Claude Niyomugabo, Kapiteni wa APR FC wakinnye imikino yombi y’Amavubi yagarutse amahoro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top