Abakinnyi ba APR FC bahigiye gukora ibyo basabwa, bagatsinda Musanze FC maze bakayisezerera mu gikombe cy’Amahoro 2024-2025.
Ni nyuma y’imyitozo bakoze kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/02/2025, ikaba yabereye kuri Ikirenga Stadium i Shyorongi.
Bayikoze bitegura umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro 2024-2025.
Umukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Uwo mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30pm).



















