Bahigiye kongera guha abakunzi ba APR FC ibyishimo (Amafoto)

Abakinnyi ba APR FC bahigiye guha ibyishimo abakunzi n’abafana b’iyi kipe y’ingabo mu mukino uzayihuza na Musanze FC.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/02/2025 APR FC izakina na Musanze FC umukino wa
1/8 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

APR FC izakina uyu mukino idafite Tuyisenge Arsene, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Victor Mbaoma, aba bakaba barimo bitegura kugaruka mu kibuga nyuma y’imvune bari bamaranye iminsi.

Mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro giheruka APR FC yasezerewe na Gasogi United kuri penaliti 4-3 muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kunganya 0-0 mu mikino yombi (ubanza n’uwo kwishyura).

NSHIMIYIMANA Yunusu, myugariro wahigiye kurinda akazi umunyezamu we
Thadeo Lwanga na we yahigiye gukomeza urukuta rwe hagati ngo yorohereze ubwugarizi kandi amfashe ubusatirizi
Niyigena Clement na we ngo kugarira ni ibye ariko banarangaye igitego yagitsinda
Kwitonda Alain Bacca aracyagerageza kongera gutyara
Hakim Kiwanuka arakina umukino we wa mbere hanze ya Kigali
Ishimwe Pierre Umunyezamu mwiza mu bo dufite mu Rwanda
Abatoza bigishije byose byatuma Abakinnyi batanga ibyishimo
Byiringiro Jean Gilbert ameze neza cyane
Amayeri yose ashoboka bayize
Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’
Umutoza Darco Novic arashaka igikombe cy’Amahoro
Abakinnyi bo baratyaye kubera imyitozo bakoreshwa n’Umutoza ushinzwe kubongerera ingufu
Dauda Yousif ameze neza mu kibuga hagati
Mamadou Sy yiteguye kongera kujyeganyeza inshundura
Ruhamyankiko Yvan umwe mu banyezamu beza bakiri bato u Rwanda rufite
Claude Niyomugabo kapiteni wa APR FC
Watara na we yiteguye gufungura Konti y’ibitego
Mahamadou Lamine Bah ameze neza nk’ibisanzwe
Ruboneka Jean Bosco
Nyirurugo Pavelh Ndzila

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top