Abakinnyi ba APR FC besheje umuhigo wo gusezerera Gasogi United FC mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro, ariko imihigo irakomeje.
APR FC yasezereye Gasogi United FC nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro.
ni mu gihe Umukino ubanza APR FC yari yatsinze Gasogi United FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan.
Uwo mukino wo kwishyura wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/03/2025.
Mu irushanwa nk’iri riheruka, Gasogi United FC yari yasezereye APR FC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.




