Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yasuye iyi kipe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/01/2025 Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yasuye ikipe mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’ubutwari.

Mu butumwa yageneye iyi kipe yongeye kubibutsa ko iyi kipe ifite amateka binatuma igomba kubishimangira itwara iki gikombe.

Yagize ati: “Murabizi ko iyi kipe ifite amateka yihariye, ayo mateka ni yo dushingiraho natwe twitwara neza mu mikino dukina yose, nta kipe tuba tugomba kujenjekera, dusabwa gutsind.”

“Dufite umukino kuri uyu wa gatandatu tuzahuramo na Police FC, uyu mukino ni uw’amateka. Dutsinde uyu mukino twubake andi mateka.”

Yakomeje yizeza Ubuyobozi bukora ibyabwo ngo intsinzi ibineke, bityo ko hasigaye ah’abakinnyi n’abatoza.

Ati “Tubari inyuma twese, mwumve ko mushyigikiwe cyane kandi na bagenzi banyu bagiye gukinira iki gikombe bwa mbere mubabwire ko bifite kinini bivuze ku ikipe yacu. Ndabifuriza amahirwe kuri uyu mukino.”

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude mu izina rya bagenzi be, yijeje ubuyobozi kwitwara neza bakegukana igikombe.

Ati: “Icyo navuga ni uko twiteguye rwose kandi muzishima kuko ni cyo muba mwaratuzaniye. Turabibona muradushyigikiye ntacyo tubaburana, umwuka ni mwiza hagati yacu, abafana baturi inyuma turabibona ahasigaye ni ahacu ho gutanga ibyishimo.”

APR FC irahura na POLICE FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’ubutwari kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa cyenda (3:00pm) umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Brig. Gen Deo Rusanganwa aha impanuro abakinnyi
Major kavuna Elias, Team Manager wa APR FC
Abakinnyi biteguye gutanga buri Kimwe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top