Chairman yahaye abakinnyi n’abatoza umukoro wo kwiyunga n’abafana

Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yasuye abakinnyi n’abatoza mu myitozo, abasaba gukora iyo bwabaga bagashaka umusaruro mwiza wababanisha neza n’abafana.

Nu nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/8/2024, iyi kipe y’ingabo yakoze yitegura umukino wa mbere wo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Nyuma yo kuganiriza ikipe, Chairman Col. Richard Karasira yatangaje ko yaganiriye na bo abahumuriza nyuma yo gutsindwa umukino uheruka.

Ati “Twabanje mbere na mbere kubihanganisha kuba uriya mukino twarawutsinzwe ni ibintu bibabaje, ari kuri bo, abayobozi ndetse no ku bafana n’abandi bose bashinzwe iyi kipe. Ni ukubereka ko umusaruro twabonye utari ushimishije, tunabakangurira ko bagerageza ibishoboka byose bakareba ko batanga umusaruro mwiza watuma wongera kubabanisha neza n’abafana kuko ni cyo baba babifuriza.”

“Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.”

Yakomeje ashimira abafana uburyo barimo gushyigikira ikipe yabo nk’uko banabigaragaje ku mukino uheruka, aboneraho no kubasaba kudatezuka.

Ati “Nabanza kubashimira kuba barabashije kuboneka ari benshi n’imifanire yabo, nshimira n’ubuyobozi bwabo muri rusange, byari bishimishije. Icyababajemo ni uko hajemo gutsindwa ariko imifanire yabo yari ku rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ati “Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, mu buryo n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.”

Yakomeje asaba abafana kujya birinda imvugo idakwiye, abasaba kutagira undi batunga intoki ku kiba kitagenze neza mu ikipe bitewe n’uko ari we uyiyoboye bityo akaba ari we ukwiye kujya abazwa byose.

Yagize ati “Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye [Umutoza], ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe, nta gitangaza kirimo.”

Yavuze ko “Hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.”

Yasoje avuga ko mu myitozo iri gukorwa hari kugaragara impinduka zizatuma ikipe itera imbere kandi ikaba yazatanga umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top