Cheikh Djibril Ouattara yatangiye imyitozo muri APR FC – Amafoto

Rutahizamu mushya wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yatangiye imyitozo mu gihe iyi kipe yitegura guhatanira itike y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/01/2025 APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’Intwari (Heroes Cup 2025).

Iyi myitozo yagaragawemo Umukinnyi mushya, Cheikh Djibril Ouattara wakoraga imyitozo ye ya mbere nyuma yo gusinyira iyi kipe y’ingabo.

Ni imyitozo kandi yakozwe n’Abakinnyi bose ba APR FC barimo n’abamaze iminsi barwaye nka Victor Mbaoma na Byiringiro Jean Gilbert ‘Tioté’.

APR FC izakina na AS Kigali umukino wa 1/2 uzaba kuwa gatatu tariki ya 28/01/2025 saa cyenda (3:00pm) izatsinda ikazahura ku mukino wa nyuma n’izaba yatsinze hagati ya Police FC na Rayon Sports.

Ouattara yiteguye gufasha cyane ubusatirizi bwa APR FC
Umutoza arimo kwigisha Aliou Souane uburyo bwiza bwo kugarira
Victor Mbaoma na we urimo gukira imvune bamwitege
Muzungu Umutoza arimo kumwungura ubumenyi mu mukino
Ramadan Niyibizi na we yiteguye gukomeza gufasha APR FC kuba ikipe itsinda
Mahamadou Lamine Bah hagati na we ameze neza
Ismail Nshimirimana Pitchou yagarutse atyaye
Hakim Kiwanuka muraje mumubone
Gukina ibifite intumbero ni byo Abakinnyi basabwa gusa
Byiringiro Jean Gilbert ‘Tioté’ abandi bita ‘Kagege’ nawe yakize imvune yakuye mu Amavubi
Kapiteni Claude Niyomugabo
Tuyisenge Arsene wari usigaye ari rutahizamu ngenderwaho
Lamine Bah Umwe mu bakinnyi beza bo hagati bari muri Rwanda Premier League
Omedi arashaka guha ibyishimo abakunzi ba APR FC
Cheikh Ouattara
Froduard Mugiraneza
Richmond Lamptey na Sy Mamadou

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top